Mu masaha y’umugoroba, kuri Radio ya Rubanda tubagezaho uruhurirane rw’ibiganiro byuzuye inyigisho ku muryango, uburezi, n’uburere mboneragihugu. Ni amasaha agenewe gutoza, gukangura no guhuza ababyeyi, abana, n’abarezi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’urwango. Muri ibyo, harimo “Mama Wambyaye” tugezwaho na Madame Shaloom, “Ijwi ry’Umuturage” tugezwaho na Bwana Nsengiyumva, “Ijwi ry’Umubyeyi” tugezwaho na Padiri Kambanda, hamwe n’ikiganiro “Isoko y’Uburezi” tugezwaho na Professeur Staline.