Radio ya Rubanda 98.7 FM
Iyi ni Radio ya Rubanda, ni Radio umubyeyi yumvana n’umwana n’umwuzukuru, ni radio umugore yumvana n’umugabo, sebukwe na nyirabukwe. Ntuyihererane, ntuyumve wenyine, yigeze kuri Rubanda rugari. Niba ushaka kutugezaho amakuru y’aho uherereye, niba ushaka ko tugufasha kubara inkuru yawe, niba wifuza kugira icyo udufasha cyangwa ufite inama watugira, duhe ubutumwa bwawe kuri e mail, iyarubanda2025@gmail.com cyangwa iyarubanda25@yahoo.com Mugire Imana y’I Rwanda, ibarindire aho muri, muhahe muronke, mu Rwanda urwo ari rwo rwose, urwa gasabo n'urundi.
Download App
Website
Visit Our WebsiteAnnouncement
September 30, 2026
Itariki ya mbere Ukwakira
Ndi gutegura ikiganiro kirebana n’intambara yatangiye ku y mbere ukwakira muri 1990.Inkotanyi ziyita intambara yo kwibohoza. Ariko ntabwo zisobanura uwo zabohozaga kubera ko zitari ziboshywe - zabaga i Bugande mu bwisanzure zifite akazi inyinshi ari oficers mu gisirikare. Abantu babaga mu rwanda, abashoboye kurokoka bakaba bakiriho, bemeza ko ubu ahubwo ari baboshywe. Aba kandi, babaga mu Rwanda, nta zina bari bwahe iriya ntambara uretse gusa kuyita intambara y’inkotanyi, nk’aho zarwanaga zonyine cyangwa zirwanya. Iki kiganiro kigamije gukusanya ubuhamya ku uburyo abantu babaga mu Rwanda bamenye ko zateye ku ya mbere Ukwakira n’uburyo byahinduye ubuzima bwabo um kezi kwa cumi kwa 1990. Nawe ushobora kuduha amakuru. Wowe wamenye ute ko zateye, wabyakiriye ute ku myaka yawe, iwanyu murugo babivuzeho iki, ku ishuri aho wigaga byagenze gute ko amashuri yari amaze gufungura, mbese ukwezi kwa cumi 1990 kwakugizeho izihe mpinduka. Ushatse wakorsha amazina yawe n’aho warutuye cyangwa waboba bidakwiye ukabihindura. Wakoresha iyarubanda2025@gmail.com cyangwa whatsap: +27 73 201 3453 Tubaye tugushimiye.