IKIGANIRO INZOBE KURI VOM IJWI RYA RUBANDA
Ni ikiganiro cy'imvumburamatsiko. Ikiganiro kidaca iteka, kirekera buri teka ijambo ryabagikurikuye.
INZOBE muyitegurirwa kandi mukanayigezwaho na BATARIBONDANA EVARISITE umunyamakuru w'umuhanga mu gusobanura ibipfa n'ibikira mu karere k'ibiyaga bigari. BATARIRIBONDANA ni umwe mu bahanga baherewe amahugurwa yo gutunganya ibiganiro mvumburamatsiko n'ubusesenguzi mu gihugu cy'Ubudage. Yakoze imirimo inyuranye kuri radio zinyuranye, yatanze umusanzu ugaragara kuri BBC na VOA mu gusobanura no gusesengura iby'imibereho ya rubanda mu makimbirane amaze imyaka isaga 35 mu karere k'ibiyaga bigari.
BATARIBONDANA akiri umusore yakoze imirimo inyuranye y'uburezi muri kitwaga CERAIbimyaka 2, yatoje amatorero y'umuco gakondo imyaka 7.
Ibiganiro bitegurwa na BATARIBONDANA binozwa bikanemezwa n'ubutegetsi bukuru bwa VOM.
Ibi biganiro byose by' INZOBE ni umutungo wa RUBANDA. Kubikoresha wigisha rubanda biremewe, igihe cyose utagoreka umurongo wabyo. AZAFATWA nkukoreye icyaha RUBANDA, uwo ariwe wese uzifashisha ikiganiro INZOBE mu gusenya inyabutatu yabana b'u Rwanda. Ari BATARIBONDANA, ari na VOM, ntawirengera ikoreshwa nabi ry'ibi biganiro. UTUMVISE cyangwa ngo UFATE nabi ikiganiro INZOBE icyo aricyo cyose, USARURA ukuri, kandi ngo ukuri kurakiza, naho inda nini yo yishe ukuze.
Muruhererekane rw'ibi biganiro mu mbumbe yabyo byose, nta nakimwe gipfobya cyangwa ngo gihe ishingiro ubugizi bwa nabi, ubwicanyi, intambara, amacakubiri, na genoside iyo ariyo yose, haba mu karere no ku isi muri rusange.
INKINGI nkuru y'ibiganiro INZOBE nugusasa inzobe mu mateka ya bene u Rwanda. Byumvikane neza ko atari Benerwanda. INZOBE yikiriza neza intero ya Nyakwigendera Generali Majoro Yuvenali Habyarimana, peresida w'u Rwanda 1974-1994, aho yagiraga ati :"U Rwanda ruzazamurwa n'amaboko yabana barwo !"
BENE u Rwanda rero ntibaruzamu, u Rwanda, amaboko yabo adashyize hamwe. Mu kiganiro INZOBE kuri Radio ya Rubanda VoM 98.7 FM wumva ukanze kuri..... BATARIBONDANA asesengura akosora inguni z'amateka n'amacenga y'ubutegetsi... agashyira ukuri ku karago, bene u Rwanda bagasasa inzobe bahereye mu mitima yabo, mu miryango yabo, aho batuye, no muri gakondo yabo nyirizina.
Wowe ubashije kubona ubu butumwa, bugire ubwawe kandi wibuke kugira Ubuntu. Amaboko atanga ninaho yakira. GEZA UBU BUTUMWA KUBO UHOZAHO UMUTIMA, iyi ni impano itagederanywa y'uyu munsi, waha umwana wawe, incuti, n'uwo mwashakanye... ukabaha amahirwe yo kumva ukuri.
HANO NIHO HARI RYA BANGA ABAKIZE BABAHISHE. Kwisobanukirwa ni ingenzi, ntamukiro uruta uwo. ABANYARWANDA bemeza ko inkezi (urukero) ikera ubwatsi ireshya na bwo. Kandi iyo usoromye ibigusumba wiyemeza no buyogora.
U Rwanda ruzabohozwa n'amaboko y'abana barwo.
MURAKAHIRE ABANA IMANA N'AMAHIRWE.