MAMA WAMBYAYE by Mme Shaloom
24 June 2025

MAMA WAMBYAYE by Mme Shaloom

IGICA MUNSI

About

MAMA WAMBAYE Ni ikiganiro cy’umuryango, ijambo ry’umubyeyi, igisubizo cyiyubashye mu gihe umuryango nyarwanda urimo rusenyuka, usenyuwe n’impamvu nyinshi zo mu bihe turimo.

MAMA WAMBAYE ni ikiganiro cy’umwimerere gitegurwa kandi kigashyikirizwa rubanda na Madamu SHALOOM, umutegarugori w’inararibonye, wiyemeje gutega amatwi, gusangiza ubunararibonye, no gukangurira umuryango nyarwanda kwisuzuma, ukisubiza indangagaciro kandi ukiyubaha, ukanateza imbere abawugize.

Uyu mwanditsi n’umunyamakuru akoresha ijwi rituje, ritinyura, rtunga, akaganiriza abana, ababyeyi n’abakuru, ku buzima bw’urugo n’inshingano za buri wese mu kubaka umuryango ushikamye.

MAMA WAMBAYE ni ijwi ry'umubyeyi muri studio za Radio ya Rubanda, ikiganiro gihuza impfubyi n’ababyeyi, abakuru n’abato, abagabo n’abagore, abashakanye n’abatashatse. Ni ikiganiro cy’amasengesho, cy’inama, cy’indirimbo zisana imitima, ziganisha ku ntego imwe: gukomeza urugo duhereye ku abarugize, no kwibutsa ko ari rwo gicumbi cy’umuryango.

Umva Mama Wambyaye buri cyumweru nimugoroba ku murongo wa 98.7 FM - Radio ya Rubanda. Ongera volume niba ari wowe Mama, niba uri umwana, fata ikaramu wandike amateka y’umugisha. Niba uri umugabo, fatanya n’umugore wawe kumva ijwi ryuzuye impano.

Mushobora kwandikira MAMA WAMBYAYE mukatubwira ibyo mwifuza ko tuganiraho, indirimbo mushaka kumva n’abo muzitura muri uyu umuryango wacu mugari. Tuzabatumikira. Mwakwandika kuri e mail iyarubanda2025@yahoo.com, iyarubanda2025@gmail.com  cyangwa kuri whatsap +27 73 201 3453